in

Amashusho y’urukozasoni y’umukobwa yashyizwe hanze n’umusore baryamanye bahuriye kuri Facebook akomeje kumwerekeza mu maboko y’ubutabera

Amashusho y’urukozasoni y’umukobwa yashyizwe hanze n’umusore baryamanye bahuriye kuri Facebook akomeje kumwerekeza mu maboko y’ubutabera

 

Umusore wo muri Kenya witwa Orina akomeje gushinjwa gucuruza amashusho y’urukozasoni y’umukobwa baryamanye ku mashiringi 20 gusa.

 

Uyu musore yahuriye n’umukobwa ku rubuga rwa Facebook ndetse baba inshuti igihe kinini, umusore yakomeje kujya aganiriza umukobwa ibijyanye n’imibonano mpuza bitsina, nyuma baza gukundana.

 

Barakundanye bigera ku rundi rwego, umunsi umwe umukobwa yagiye gusura uwo musore, ahagaze bararyamanye, umukobwa yaje gushima hashize iminsi mike aragaruka.

 

Gusa ubwo yagarukaga bemeranyije gufata amashusho barimo bakora imibonano mpuzabitsina, bafashe ayo mashusho muri telefone y’umukobwa nyuma umusore aza kuyiyoherereza.

 

Haciyeho indi minsi umukobwa aragaruka, yaje aje gusiba y’amashusho ataje ngo baryamane ariko ahagaze urukundo rwaraganje barongera bararyamana ndetse noneho bamarana iminsi ine.

 

Nyuma umukobwa yaratashye ageze mu rugo asiba ibyo yahuriragaho n’uwo musore byose mu rwego rwo kumwiyibagiza.

 

Haciyeho iminsi inshuti ye iramuhamagara imubaza impamvu ari gushyira hanze amafoto ye agaragaza ko ari gusambana ndetse akayagurisha ku mafaranga make cyane.

Naho ubwo nyamusore yari yaribye konti ya wa mukobwa akajya ashyiraho screenshot za ya mashusho, akabwira abantu ngo bamwandikire whatApp abahe amashusho ngo gusa bazajya bishyura amashiringi 20.

Ubwo umukobwa yarabimenye ahita yitabaza inzego z’ubutabera, uwo musore kugeza ubu byose arabihakana ndetse yabaye arekuwe by’agateganyo, ariko imwe mu nshuti z’uwo mukobwa niwe mutanga buhamya kuko yahawe ayo mashusho n’uwo musore.

Ndetse kugeza ubu konti yuwo mukobwa yabaye ifunzwe ku buryo nta muntu wabasha kuyikoresha.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aha niho Rayon Sports yerekeje: Muri Libya imirambo yandagaye ahantu hose kuko abamaze gupfa barenga 5300 (Amafoto)

Amashirakinyoma ku makuru ya Nyambo Jesca n’umukunzi we