Ntabwo bisanzwe ko wabona ikigo cy’amashuri abahungu n’abakobwa usanga bambaye kimwe gusa mu gihugu cya uganda uyi myambarire irahari.
Nyakasura school ikomeje gutungura benshi kubera imyambarire bo bavuga ko bashatse kudasa n’ayandi mashuri bityo bahitamo kwambara ibyo barazwe n’abakoroni.
Abanyeshuri biga muri nyakasura school batangaza ko imyambarire ntacyo ibatwaye kuko ari umuco basanze muricyo kigo bityo kwambara ibisa n’ibya bashiki babo ntacyo bitwaye abasore.
