in

Amashirakinyoma ku nkuru ziri kuvuga ko umuhanzi Makanyaga Abdul yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, hirya no hino hakomeje gucicikana amakuru ku rupfu rw’umuhanzi Makanyaga Abdul urwariye mu bitaro bya CHUK, gusa inshuti ze ndetse n’abgize umuryango we bavuga ko ari muzima kandi ari koroherwa.

Jane Uwimana, umuyobozi w’umuryango Vangingazo CBC ureberera inyungu uyu muhanzi, yatangaje ko uyu muhanzi akiri mu bitaro kandi ari koroherwa aho arwariye CHUK.

Bamaganye inkunguzi zica igikuba zigamije indonke ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gukurikirwa, kuko uwabitse bwa mbere Makanyaga yanditse amagambo asaba abantu gufungura link ya Youtube ngo bamenye amakuru arambuye.

Makanyaga Abdul yafashwe n’uburwayi butunguranye bwatumye ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK kugeza ubu abamuri hafi batangaza ko akeneye ubufasha kugira ngo abone uko avurwa.

Jane Uwimana yatangaje ko iyi nkunga atari iyo kumufasha kwivuza gusa ahubwo ari iyo kumufasha mu buzima busanzwe no gutegura igitaramo azakora muri Kamena.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kanakuze Salumu
Kanakuze Salumu
2 years ago

Nkubwo umuntu yica undi ari muzima ngo bigende gute

Ibyiza byo kurara nta kariso wambaye benshi batazi

Ange daBaby uherutse gutamazwa n’amafoto arimo kwikinisha, yasabiwe gufungwa kubera andi mafoto ye yambaye ubusa yashyize hanze -Amafoto