Umukino wo kwishyura hagati ya Ethiopia ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, ni kimwe mu bintu bikomeje kuvugisha benshi bitewe nuko uyu mukino wakaniwe n’amakipe yombi.
Ku munsi w’ejo ku isaha ya saa cyenda nibwo ruzambikana hagati yaya makipe yombi gusa benshi bakomeje gutungurwa nibirimo kugenda bivugwako Rwatubyaye Abdul ashobora kubanza mu kibuga bitewe nuko arimo kwitwara mu myitozo kandi benshi bavugako afite ibibazo byimvune amaranye iminsi.
Nubwo Rwatubyaye Abdul bivugwako azakina uyu mukino, hari amakuru avuga ko guhamagarwa kwe ari ukugirango abeyakomeza kumenyera kugirango azakoreshwe mu mikino Amavubi afite mu mezi ari imbere bivuze ko gukinishwa bigoye cyane kuko ataragaruka mu bihe bye byiza.
Kuri uyu mukino biravugwako iradukunda Bertard utaritwaye neza mu mukino ubanza ashobora kwicazwa ahubwo hakabanza mu kibuga Ndayishimiye Antoine Dominique w’ikipe ya Police FC ndetse na Jacques Tuyisenge mu buryo bwo gukomeza imbere mu bataha izamu.
Nishimwe Blaize ukinira ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kujya mu kibuga asimbuye agahindura umukino mu buryo bugaragarira buri wese, biravugwako ashobora gukinishwa agafatanya na Sefu utarakinnye umukino ubanza kandi afite ubushobozi bwose bwafasha Amavubi kwitwara neza.
11 bashobora kubanzamo mu kibuga ku munsi w’ejo kuruhande rw’Amavubi.
Mu izamu hazajyamo
Ntwari Fiacre
Ba myugaruro
Serumogo alli
Niyomugabo Claude
Niyigena Clement
Ndayishimiye Thiery
Abakina hagati mu kibuga
Niyonzima Olivier Sefu
Nishimwe Blaize
Haruna Niyonzima
Ba rutahizamu
Jaques Tuyisenge
Dominique Ndayishimiye
Bonheur Mugisha