Igikombe cy’isi kirabura iminsi igera kuri itandatu imikino igatangira dore ko umukino wa mbere uzahuza Qatar yakiriye iki gikombe ndetse n’ikipe y’igihugu ya Ecuador, umukino uzatangira ku munsi wo ku cyumweru ku isaha ya 18:00 z’umugoroba.
Gusa abakunzi ba ruhago bari kwibaza cyane ku masaha y’iki gikombe cy’isi, dore ko imikino ya mbere izajya itangira ku masaha ya saa sita, indi saa cyenda, indi saa kumi nebyiri ndetse indi ikaba ku isaha ya saa tatu z’umugoroba .
Ibi babivuga kubera ko ku isaha ya saa sita ndetse na saa cyenda z’amanywa zigera abenshi bakiri mu kazi bityo bikazajya bitumu bacikwa n’iyo mukino yo muri ayo masaha.
Iki gikombe cy’isi kizitabirwa n’amakipe 32, gitangire ku itariki ya 20 Ugushyingo 2022 kugeza ku itariki ya 18 Ukuboza 2022.