Ku munsi w’ejo hashize nibwo Kiyovu Sports yatsindaga ikipe ya Espoir Fc igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Nshimirimana Ismail Pichou.
Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo waje guhagarara iminota 16 nyuma y’uko ambulance yari yatinze kugaruka ku kibuga.
Umukino wahagaze ku munota wa 82 kuko ambulance yari yajyanye Umukinnyi wa Espoir Fc kwa Muganga yari yatinze kugaruka.
Komiseri w’umukino yahagaritse uyu mukino aho byavugwagwa ko Kiyovu Sports ishobora guterwa mpaga.
Kera kabaye Ambulance yaje kuza maze umukino uza gukomeza ndetse Kiyovu Sports ibona n’igitego cyayihesheje amanota atatu.
Nyuma y’ibyo byose byabaye abari kuri sitade batangiye kuvuga ko Kiyovu Sports yagiye ku mupfumu akababwira ko batari bubone igitego mbere ya 17h00.
Bivugwa ko Kiyovu Sports ariyo yatindije umukino ku bushake kugira ngo bagere saa 17h00 babone igitego nkuko umupfumu yari yababwiye.
Amakuru avugwa n’abo bantu bashingije Kiyovu Sports amarozi bavuga ko Kiyovu Sports ko yarase Penaliti mu buryo budasobanutse kubera umupfumu yari yababwiye ko batari butsinde mbere ya 17h00.
Ibi byose ni ibivugwa n’abafana bagiye batandukanye dore ko nta n’umwe ufite ubimenyetso si musiga by’ayo makuru avuga ko Kiyovu Sports yarogesheje.