Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukomeje iperereza ku kibazo cy’abana bivugwa ko ababyeyi babo bagize uruhare mu kubahindurira imyaka kugira ngo babone uko bajya mu irerero rya Bayern Munich.
Mu minsi mike ishije havuzwe inkuru z’abana benshi barenganye, ntibemererwa kujya mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda. Ababyeyi babo ndetse n’abo bana, bumvikanye mu itangazamakuru barira, bagaragaza ko barenganye.
Byavugwaga ko abo bana barenganyijwe bazizwa ko barengeje imyaka isabwa, mu gihe bo bavugaga ko atari byo ko ahubwo FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bababujije amahirwe.
Uwitwa Iranzi Cedric. Inkuru ye yavugishije benshi bigera n’aho KNC nyiri Gasogi FC, yiyemeza kumuha umwanya mu ikipe ye y’abato ndetse anamwemerera kumurihira muri APAER aho abandi biga.
RIB ivuga ko ikimara kumenya iki kibazo, yatangije iperereza. Mu byagaragaye, harimo ko hari abana bagiye babeshya imyaka yabo babifashijwemo n’abatoza babo.
Iperereza rigikorwa, rimaze kugaragaza ko uyu Iranzi ari umwe mu bo imyaka yabo yahinduwe. RIB ivuga ko yavutse mu 2009 ariko atanga ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.
Undi ni uwitwa Muberwa Joshua wavutse mu 2007 ariko yatanze ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.
Amakuru avuga ko kugira ngo imyaka y’aba bana ihindurwe, byagizwemo uruhare n’uwari umutoza wabo afatanyije n’ushinzwe kubika amakuru mu ikoranabuhanga mu Murenge wa Kinyinya.
Abo bantu babiri bahinduye imyirondoro ya Iranzi n’iya Muberwa, babaha ibyangombwa bigaragaza ko bavutse mu 2011 kugira ngo babashe kuzuza ibisabwa hanyuma bemererwe kujya muri iri shuri.
Ibyo kugira ngo bikorwe, uwo mukozi ushinzwe kubika amakuru y’irangamimerere mu Murenge wa Kinyinya, yahawe ibihumbi 35 Frw nka ruswa. Uwo mutoza n’umukozi w’umurenge, batawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko mu iperereza riri gukorwa n’umubyeyi wa Iranzi akurikiranywe.