Amakuru yihutirwa: Rayon sport igaruye Kagere Meddy i Kigali

Nyuma y’imyaka myinshi Meddie Kagere abarizwa mu gihugu cya Tanzania agiye kugaruka mu Rwanda mu mukino wa gishuti Singida big star izakinamo na Rayon sport.

Ni nyuma y’uko umukino wagombaga guhuza iyi kipe n’ikipe y’igipolisi cya Kenya wari kuba mu mpera z’icyumweru gishize usubitswe bitewe n’ibihano FIFA yafatiye Kenya muri ruhago.

Rayon Sports yamaze kwemeza ko muri iki cyumweru izakinamo imikino 3 ya gicuti harimo 2 mpuzamahanga.