in

Amakuru meza cyane kuri buri muntu wese utuye i Kigali utunze ‘Smart Phone’ akaba akoresha imodoka zitwara abagenzi rusange

Urwego Ngenzuramikorere ‘RURA’ rwatangaje ko ingano ya internet yashyirwaga mu modoka zitwara abagenzi rusange ku munsi igiye kongerwa, ndetse hagashyirwaho n’uburyo abagenzi bazajya bayisaranganya.

Ubusanzwe abakoresha izi modoka bakomeje kwishyura iyo internet ariko ntibayihabwe kuko ku mafaranga bishura ku ikarita ya ‘Tap and Go’ havaho ifaranga 1 rya Internet ariko ikajyaho rimwe na rimwe cyangwa bikagaragara ko iri gukora, nyamara ari baringa.

Umuvugizi w’Urwego Ngenzuramikorere RURA, Anthony Kulamba, yabwiye Radiyo Rwanda ko byatewe n’uko muri bisi bashyiragamo internet nke, ariko akaba ashimangira ko iki kibazo kigiye gukemuka vuba.

Yakomeje avuga ko guhera ku tariki 5 Kamena, Gigabyte za internet zashyirwaga mu modoka zitwara abagenzi zizava kuri 3 zikaba 8.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ntirenganya Alfred
Ntirenganya Alfred
9 months ago

Ibi ni ukwikina burigihe niko bavuga ubu c izo Internets zimaze igihe kingana iki?

‘Mureke dutegure umunsi n’ahantu tuzarwanira turebe imbwa n’umugabo’ abahanzi 2 bakomeye bo muri Uganda bahigiye gukurana amenyo mu rwego rwo guca agasuzuguro 

“Kujya muri federasiyo (Ferwafa) ni ukujajaba” Perezida wa Rayon Sports yavuze ukuntu byaba bimeze aramutse agiye kuyobora FERWAFA