Amakuru mashya yihutirwa kuri wa mwana w’umunyeshuri wapfiriye mu kigo cy’amashuri yigagamo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku rupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 12 wapfiriye mu ivuriro rito (Infirmerie) ry’Ishuri rya Ecole des Sciences de Musanze.
Bivugwa ko uyu mwana yitabye Imana nyuma yo kwimwa uruhushya rwo gutaha ngo ajye kwivuriza hanze y’ishuri.
Kuri ubu umwe mu bakozi b’iri shuri yatawe muri yombi.
Uyu munyeshuri yitabye Imana ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 13 Gicurasi 2023.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagize icyo ruvuga ku rupfu rw’uyu munyeshuri, rugendeye ku butumwa bwashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi, rwavuze ko rwatangiye iperereza kuri uru rupfu.
Uru rwego rwagize ruti “RIB yatangiye iperereza ku icyaba cyateye urupfu rw’uyu mwana w’umunyeshuli. Uwitwa Nyiramugisha Jeanne, umuforomo wari ushinzwe kwita ku bana muri icyo kigo cy’ishuli ubu yafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza/Musanze.”