Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bazindukiye mu myiteguro yo kureba uko bajya gutega indege ibagarura mu Rwanda.
Biteganyijwe ko abajyanye n’ikipe y’igihugu barava kuri Hoteli saa Tatu, ni uko bagahaguruka saa 13H00 baza i Kigali.
Kugeza ubu CAF ntabwo irahindura umwanzuro wayo kuko yamenyesheje u Rwanda ko umukino wo kwishyura na Benin uzabera muri Benin nanone.
Kuri ubu u Rwanda ruri kureba ko rwasaba CAF kwisubira ku cyemezo yafashe. Mu gihe CAF itisubiriye, bazasubira i Cotonou nanone gukina umukino wo kwishyura.