in

“Muhire uri indyarya” Mu gahinda kenshi cyane KNC yabwije ukuri Umunyamabanga wa Ferwafa Muhire Henry (VIDEWO)

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles wamenyekanye nka ‘KNC’ yabwije ukuri Umunyamabanga wa Ferwafa, Muhire Henry.

KNC yise Muhire Henry indyarya nyuma y’ibyo yamukoreye ku mukino wa Apr Fc na Gasogi United.

Ibi KNC yabitangaje mu kiganiro cya mu gitondo ‘Rirarashe’ cyo kuri Radio1 abereye umuyobozi mukuru.

KNC yavuze ko ubwo bari bagiye guhura na Apr Fc, bateguye kuzana screen nini muri sitade zo kwereka abantu umupira gusa ngo bakumiriwe bagiye kuzinjiza muri sitade.

Ubwo screen zageraga ku kibuga, ushinzwe umutekano yanze ko bazinjiza, ni uko bituma Perezida ahita ahamagara ku Mujyi wa Kigali nka ba nyiri sitade kugira ngo arenganurwe.

KNC yamenyesheje ikibazo cye mu Mugi wa Kigali gusa yakomeje kunanizwa n’abari bashinzwe umutekano.

Yakomeje avuga ko Muhire Henry ari indyarya nyuma y’uko icyo kibazo yahuye na cyo cyigeze ku mujyi, ngo Muhire yahise ahamagara ababiwira ibintu byamagana KNC gusa ntabwo yashatse kubivuga.

Yagize ati: “Buriya dufite SG (Umunyamabanga) w’indyarya. Muhire uri indyarya […] ntutekereze ko ibyo wabwiye umujyi ntabizi.”

Ibi yabivuze nyuma y’uko bimaze kugaragara ko ikipe ya Gasogi United abereye umuyobozi iri kwibwa muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, aho hari n’abasifuzi bagiye bahanwa kubera iyi kipe.

VIDEWO

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Joachim Ojera yemeye kuguma mu ikipe ya Rayon Sports ariko abwira ubuyobozi ikintu yifuza gikomeye kugirango naguma muri iyi kipe azakore ibitangaza ahite yerekeza i Burayi

Amakuru mashya yihutirwa ku ikipe y’igihugu Amavubi yaraye idwinze Benin igice