Niyo Bosco uherutse gutandukana na MIE Empire iyobowe na Irene Murindahabi akajya gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Sunday Entertainment kurubu imikoranire itangiye kuzamo kidobya.
Imikoranire ya Niyo Bosco na sosiyete ya Sunday Entertainment bari baherutse kwemeranya ko bagiye gukorana, yajemo kidobya itaramara kabiri.
Amakuru avuga ko Niyo Bosco n’ubuyobozi bwa Sunday Entertainment hari ibyo batigeze bumvikana byatumye kugeza ubu nta gikorwa na kimwe baratangira.
Kuri ubu Niyo Bosco ukunzwe n’abatari bake mu gihugu amaze igihe kirenga amezi 6 atandatu nagikorwa na kimwe arashyira hanze.