in

Amakuru mashya kuri Dr Kanimba wari umaze iminsi arwaye indwara yateye benshi guhangayika

Hashize amezi make mu Rwanda humvikanye inkuru ya Dr Kanimba Vincent wamenyekanye mu kuvura indwara z’abagore, aho yatabarizaga asaba ubufasha bwo kwivuza kubera ko yari arembye cyane.

Amakuru ahari meza ni uko Dr Kanimba, ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu Buhinde, ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, nibwo yagiye muri iki gihugu kizwiho kugira ubuvuzi buteye imbere akaba ari kwitabwaho.

Dr Kanimba arwaye indwara yitwa ‘Parkinson’, ifata iminsi igatuma umuntu asusumira/atitira kandi yari yatangaje ko ubuvuzi bwayo buhenze cyane.

Mbere y’uko ahaguruka mu Rwanda ajya kwivuza mu Buhinde, Dr Kanimba yari yabwiye umunyamakuru wa Isimbi Tv ko yakiriye miliyoni 30 zatanzwe n’abagiraneza.

Andi makuru meza kandi ni uko aho ari kwivuriza, Leta y’u Rwanda yemeye kuzamwishyurira buri mafaranga yose ajyanye n’imiti.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Ku mitoma araroze! Shaddyboo yateye imitoma umukunzi we Manzi Jeannot ubwo yaramutwaje agashakoshi -IFOTO

Ntajya yambara impenure nk’abandi! Miss wa Uganda bivugwa ko ari Umunyarwanda yasohokeye ku mazi yambaye rumbiya yikwije umubiri wose (AMAFOTO)

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO