in

Amakuru mashya kuri buri muntu wese ukoresha WhatsApp

WhatsApp yashyizeho uburyo butamenyerewe ku bakoresha Status zayo, aho kuri ubu umuntu ashobora gukoresha ijwi ritarengeje amasegonda 30, guha abandi uburenganzira bwo kugira icyo bavuga ku byo watangaje mu buryo bwihuse ibizwi mu ndimi z’amahanga nka ‘Status Reactions’.

Hari kandi Status Profile Rings izajya ifasha umuntu kumenya ko inshuti ze zashyize ubutumwa bushya kuri status ndetse na Link Previews yemerera abantu gusangiza abandi links z’inkuru cyangwa ubundi butumwa bwanditse kuri websites ariko akabikora mu buryo bw’amashusho bunogeye ababureba.

WhatsApp kandi yashyizeho uburyo bundi buzwi nka Private Audience Selector, bukwemerera guhitamo abantu bagomba kubona status washyizeho kandi ikazanabikwibutsa mu gihe kiri imbere igihe ushatse kugira ikindi nk’icyo usangiza abantu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize nyuma yo kubengwa n’inkumi nyinshi yatangaje ikinu gikomeye agiye gukora kitakiriwe neza n’abakobwa bamukunda

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buratabaza bikomeye nyuma y’umukozi wa APR FC ukomeje guhamagara cyane abakinnyi bayo