in

Amakuru mashya ku mwicanyi ruharwa Kazungu Denis wishe abanyarwandakazi bagera kuri 13 akabataba mu mwobo

Mu mwaka ushize urubanza rw’uyu mugabo rwagarutse cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera icyaha akurikiranyweho cyo kwica abantu 14 biganjemo ab’igitsinagore, agiye kugaruka imbere y’Urukiko aburana mu mizi kuri buri kimwe mu byaha bigera ku icumi akurikiranyweho.

Kazungu Denis azaburanira mu rukiko rwa Nyarugenge, nyuma y’uko afatiwe igihano cyo gufungwa iminsi 30 ndetse ikaza kongerwa ku busabe bw’Ubushinjacyaha.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, wavuze ko azatangira kuburana kuri uyu wa Gatanu 05 Mutarama 2024.

Ati “Ejo tariki ya 05 Mutarama guhera i saa tanu za mu gitondo hateganyijwe iburanishwa ry’Urubanza rwe ku byerekeranye no gufata ku ngufu ruzaburanishwa ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndi umugabo we si nakwemera ko anjya inyuma yambaye impenure gutya”! Imyambaro Miss Uwase Muyango yagiye gusezerana mu mategeko yambaye ikomeje kuvugisha benshi -Amafoto

Bwa Mbere Miss Kayumba Darina yerekanye umusore waba waramutwariye umutima