Ikipe ya APR FC yamaze gutiza abakinnyi bane muri Marines FC mu rwego rwo kuyifasha kuzitwara neza mu gice cy’imikino yo kwishyura.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023, nibwo APR FC yafashe icyemezo cyo gutiza myugariro Hirwa Jean de Dieu, Nsanzimfura Keddy, Nkundimana Fabio na Mbonyumwami Thaiba muri Marines FC.
Ikipe ya Marines FC itozwa na Yves Rwasamanzi yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 aho ifite amanota arindwi yonyine.