in

Amakuru mashya: Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha umwataka mushya kuva mu gihugu cya Congo

Ikipe ya Kiyovu Sports ibarizwa mu mugi wa Kigali yamaze gusinyisha umwataka mushya avuye mu gihugu cya Congo.

Benjamin Kasongo Lokando ni we mukinnyi ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije, akazatangirana n’igice cya kabiri cya shampiyona.

Uyu musore afite imyaka 24 y’amavuko, akaba yakinaga mu gihugu cya Congo.

Benjamin Kasongo Lokando kandi ni umuvandimwe wa Bigirimana Abedi na we ukinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi ari we uguzwe amafaranga menshi muri shampiyona y’u Rwanda gusa ariko ayo mafaranga ntago yatangajwe.

Amakipe yose yo mu Rwanda akomeje kugenda yiyubaka mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga imiryango, rirafunga kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022 saa sita z’ijoro.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben yakoze igikorwa gishimangira ubuvandimwe bwe na Meddy

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gutanduka n’umikinnyi wayo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi