in

The Ben yakoze igikorwa gishimangira ubuvandimwe bwe na Meddy

Ni kenshi hagiye havugwa ibijyanye no kuba The Ben na Meddy badacana uwaka cyane cyane hagendewe ko aba basore babiri aribo bafatwa nk’inkingi za mwamba z’umuziki nyarwanda gusa aba basore bombi bakomeje kugenda berekana ko hagati yabo ahubwo haganje ubuvandimwe ndetse n’urukundo rwo gushyigikirana hagati yabo.

Kuri uyu wa 26 Mutarama 2022, umuhanzi The Ben nawe yongeye gushimangira ubuvandimwe bwe na Meddy maze ashyira kuri instagram ye ifoto ye ari kumwe na Meddy maze ayiherekesha akarango k’umutima gaherekejwe n’ibendera ry’U Rwanda (❤️🇷🇼) maze akomeza gushimangira atyo ubuvandimwe, urukundo no gushyigikirana hagati ye na Meddy.

Sibyarangiriye aha kuko The Ben yashyize hanze indi foto kuri story ya instagram ye ari kumwe na Meddy maze ayiherekesha amagambo agira ati « A brother that I cherish so much🤎 ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kuri instagram: ibyo umugore w’umucungagereza yakoranye n’imfungwa yacitse ukuguru ntibisanzwe(video)

Amakuru mashya: Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha umwataka mushya kuva mu gihugu cya Congo