in

Amakuru ateye amatsiko kuri Haruna Niyonzima

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima nyuma y’igihe adakina ndetse atanakora imyitozo yongeye kugaruka mu kibuga.

Haruna Niyonzima amaze iminsi adakora imyitozo mu ikipe ya AS Kigali ndetse Kandi nta nubwo yagaragaye mu kibuga ubwo iyi kipe ye yatsindaga Rutsiro FC ibitego 2-1.

Uyu mugabo Hashize igihe kigera ku cyumweru 1 adakora ku mupira kubera ikibazo yagiriye mu myitozo ubwo umukinnyi bakinana habayeho guhura bakamukupita inkweto mu ijoshi bigatuma aba arekeye gukina ahubwo agakomeza kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko Haruna Niyonzima mu gihe iyi kipe irakora imyitozo ya nyuma mu mujyi wa Kigali bahita berekeza mu karere ka Huye, n’uyu mukinnyi aratangira imyitozo kugirango azakoreshwe mu mukino AS Kigali ifitanye n’ikipe yo muri Libya mu cyiciro cya kabiri cyo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

AS Kigali ejo mu gitondo, irahaguruka yerekeza mu karere ka Huye kwitegura ikipe ya Al-Nasr. Iyi kipe yo muri Libya nayo biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 ukwakira 2022 ku masaha y’igicamunsi izaba yageze hano mu Rwanda igahita yerekeza nayo muri aka karere.

Uyu mukino ubanza w’aya makipe yombi uteganyijwe ku i tariki ya 8 ukwakira 2022 uwo kwishyura wo ukazaba tariki ya 16 ukwakira 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwiza Byose abishyize hanze:Nge nanga abampamagara bashaka ko turyamana

Ndimbati mu magambo akomeye cyane yahaye ubutumwa abamaze iminsi bamwibasira