in

Amakuru atari meza ku mutoza w’Amavubi

Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer ni we wagizwe umutoza mushya w’Amavubi asimbuye Mashami Vincent,akomeje kugana ahabi nyuma yo kunanirwa kugeza ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino yanyuma ya CHAN.

Ejo nibwo Amavubi yakinaga umukino wo kw’ishyura  Ethiopian yatsinzemo Amavubi kimwe ku busa mu gihe umukino ubanza bari banganyije 0-0 mu mukino wabereye muri Tanzania.

Carlos Alós Ferrer wagaragarije  abanyarwanda ko atagira aho yageza  Amavubi amakuru ahari aravuga ko ashobora  gusezererwa  nyuma yo kugaragaza  umusaruro utari mwiza.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye amasezerano  y’umwaka umwe Carlos Alos Ferrar,bivuze ko kumusezerera bitagorana kuko yari yasinyiye ko agomba kujyana ikipe y’igihugu muri CHAN no mugikombe cya Africa.

Abanyarwanda bakomeje kwibaza ku mutoza uhamagara abakinnyi badakina kandi bafite imvune  hari abakina neza bakaba banatanga umusaruro.

Ibi bigomba guhinduka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Majyambere
Majyambere
1 year ago

Uyu mwanditsi wanyu -YEGOB- arasabwa kwitabira amahugurwa y’ imyandikire muri “Soma Umenye”. Ntazi gutandukanya “na” na “nta”.

Umukobwa yaguwe gitumo agiye kureba sugar daddy nyuma yo kubeshya umukunzi we

FERWAFA yabujije Erradi Adil na Casa mbungu kugira icyo bavuga