in

Amakosa 5 akorwa mu gihe woza amenyo

Hari abantu benshi bakora isuku mu kanwa nk’umuhango, bityo bigashobora gutuma bibaviramo impumuro mbi mu kanwa cyangwa se amenyo akangirika.

Dore amakosa 5 akunze gukorwa mu gihe woza amenyo

1. Gukoresha uburoso bw’amenyo igihe kirekire 

Uko ukoresha uburoso bw’amenyo igihe kirekire, bigira ingaruka mbi mu kanwa ndetse no ku menyo. Byibuze ntugomba kumarana uburoso amezi 3, ndetse kandi ukihutira kubuhindura igihe warwaye inkorora, mu muhogo cyangwa se ufite ibicurane bikomeye.

2. Koza amenyo mu buryo bubi

Abahanga mu by’amenyo bavuga ko mu gihe uri koza amenyo ugomba kumanura uzamura uburoso, kandi ukagera mu kanwa hose haba imbere n’inyuma. Kandi ntugomba gukoresha ingufu cyane.

3. Kutoza amenyo igihe gikwiye

Ubundi ni ngombwa koza amenyo byibuze iminota 2 kandi ukabikora 2 ku munsi.

4. Kwibagirwa koza ururimi

Mu gihe woza amenyo ukibagirwa koza ururimi; nibyo usanga bitera amenyo yawe kubora no kunuka mu kanwa kenshi.

Niba urangije koza amenyo ntugomba kwibagirwa no gucisha ku rurimi, hari uburoso bwabigenewe, usanga bufite agace inyuma kagenewe koza neza ururimi, uzabushake.

5. Kurya isukari n’ibiryohera byinshi

Mu kanwa hakunze kubamo bagiteri zikenera isukari cyane mu kororoka no gukora acide. Iyi aside niyo yibasira amenyo ikayatera kumungwa no gucukuka.

Mu gihe udashobora koza amenyo nyuma yo kurya ibiryohereye bitandukanye, ushobora kurya nka pome, cg se ukunyuguza amazi mu kanwa kugira ngo ugabanye iyi sukari. Gusa inama nziza, ni uguhita woza amenyo nyuma yo kunywa cg kurya ibiryohera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore zimwe mu mpamvu zigutera kuzahazwa n’imihango

Byiringiro Lague yahaye umukoro urubyiruko rw’u Rwanda