in

Amagambo y’uburyarya abakobwa bakunze kubwira abasore bazi ko ari ukuri

A happy African American man and woman couple in their thirties sitting at home together cuddling & laughing.

Hari amagambo amenyerewe abagore bakunze kubwira abo bakundana, agafatwa nk’ukuri kandi ari ibinyoma, babeshya, ariko bikaba bitapfa kumenyekana cyangwa ngo bihabwe agaciro.

Abenshi bagambanira abo bakundana binyuze mu kinyoma, gusa hari ubwo abakobwa babeshya ibinyoma bidafite icyo byishe ariko bikanafatwa nk’ibinyoma. Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubeshya.

Niba ugira ikibazo cyo kwizera mu rukundo rwawe, ahari uwo mukundana arakubeshya.

Hari bimwe mu binyoma bikoreshwa n’abakobwa / abagore cyane, ubutaha nuramuka ubimwumvanye, uzamenye ikijyambere.

Ntakibazo

Ikinyoma gikomeye azakubwira ni ‘Nta kibazo rwose’. ‘Meze neza’. Mu gihe ubajije uwo mukundana niba hari ikibazo afite akenshi azagusubiza akubeshya, akubwire ko ameze neza.

Urabibona ko ababaye, ko hari ikitagenda neza, ariko ari kukubwira ko ntakibazo. Igihari ni uko adashaka ko muvugana ibintu byinshi, gusa ikibazo gihari ni uko adashaka kuvuga.

Ntabwo ashaka kukubwiza ukuri, abakobwa benshi ntabwo baba bifuza ko abasore bakundana bamenya ko batameze neza, bagakenera ko babyivumburira.

Uri mukuri

Mu gihe muzaba murimo kuganira musa naho muri gutongana mwanze kumvikana ku kintu runaka, azarangiza yivugira ngo ‘Uri mukuri’. Ahari ibi biragushimisha ariko ukwiriye kumenya ko iki ari ikinyoma gikomeye cyane.

Avuze ibi kugira ngo umere neza, kugira ngo agucecekeshe, ntabwo abyizeye nk’ukuri. Uyu mukobwa abizi neza ko mugahe gato uramenya ko ari we ufite ukuri. Azategereza ko umusaba imbabazi.

Uri uwa mbere

Ndagukunda cyane, kandi nkukundira uko uri, kandi nta kintu na kimwe kizakuza imbere, reka twikundanire nta muntu udakosa ubaho.

Mu ntangiriro z’urukundo rw’abantu babiri buri wese aba avuga ibi kuko baba bataziranye neza, gusa nyuma yo kumenyana hakabaho kumenya ibintu bimwe na bimwe babeshyanye, ibintu birahinduka.

Rero umukobwa mukundana nakubwira amagambo nk’aya, ntuzatungurwe ngo wifate nk’utunguwe ngo kubera ko mu minsi ibiri gusa mumaze mukundana, ntabwo yakubonamo ubutungane nk’ubwo ari kukubwira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ntakirutimana Gilbert
Ntakirutimana Gilbert
2 years ago

Turagowe, arko bimwe ni byiza .

Kigali: Wa mugabo wacicikanye kuri instagram atwaye ingorofani mu muhanda ahinduriwe ubuzima| Byinshi ku buzima bwe yabivuze (video)

Umusore yasutse amarira abonye umukunzi we ku mbuga bateretaniraho ashaka uwamurongora