Harabura iminsi 6 ngo umuhanzikazi Butera Knowless yuzuze ukwezi ari mu gituza cy’uwo yihebeye ,Producer Clement. Kuri iyi taliki 1/09/2016 nibwo Clement yagize isabukuru y’amavuko ari nayo yakoze ku mutima wa Knowless maze afata umwanya agira icyo yibwirira Clement .
Knowless yifashishije Instagram ati” Twasezeranye ko tuzarambana,Nk’uko imyaka ishize ,ukaba wiyongereyeho undi mwaka umwe,ku isabukuru y’amavuko yawe binyibukije ubwuzu bwo kubana nawe. Reka twizihize uyu munsi tunifuza ko ejo hazaza hazakomeza gutemba amata n’ubuki nk’uko byahoze…Ndagukunda Clement Mugabo wanjye ”