Nta n’umwe watinya kuvuga ko inshuti n’umwanzi ubabonera mu byago, kandi koko inshuti yukuri uyibonera mu byago mugihe abandi baba bagusize.
Ibi nibyo byabaye k’umugabo wari umaze igihe akundana n’umukobwa ariko nyuma uyu mugabo akaza kurwara impyiko ,bikamuviramo kujya mu bitaro , ibi byatumye umukobwa bakundana ubwo amwisabira ko bashobora gukora ubukwe nk’ikimenyetso cyo kumwereka ko atazigera amusiga kandi bazabana mu byiza no mu biibi.Ibi byabereye mu gihugu cya Nigeria , mu mujyi wa Lagos mu bitaro bya Evercare hospital biherereye mu gace ka Lekki , aho ibi bitaro byabifurije kugira urugo rwiza , ndetse banifuriza umugabo gukira vuba ,agasanga umugore we wemeye kubana nawe abona ko igihe icyo aricyo cyose yakwitaba Imana.
Mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ,agaragaza uyu mugabo yicaye mu kagare n’umugore we amwicaye iruhande ndetse n’indi bicaye ku gitanda cyo kwa muganga, aho abantu benshi banyuzwe n’urukundo rwabo ndetse babifuriza kuzarambana.