in

Amafoto: Zinedine Zidane yakorewe ikibumbano kimurusha ubwiza abagore bahita bagisarira

Ni ikibumbano cyagaragajwe kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ukwakira 2022, mu ngoro ya Grévin mu Bufaransa.

Iki kibumbano cyambaye ikoti ry’umukara n’ishati y’umukara idafite karuvati, amaboko mu mifuka. Cyamuritswe mu birori byitabiriwe na nyir’ubwite Zinedine ndetse n’umuryango we.

Uyu munyabigwi wagacishijeho yavuze ko ari ibintu by’igitanganza kubona yakorewe ikibumbano nk’icyo muri Grévin Museum

Ati “Inshuro ya mbere byari nyuma 1998 kandi byari byiza ariko sinari nzi ko bizahoraho ku buryo ngaruka uyu munsi kubera iki kibumbano kindi cyambaye ikote n’agasatsi gakeya.”

Yakomeje yishimira ibyo yakorewe n’akazi katoroshye kakozwe, asobanura ko ari ibyishimo bikomeye cyane kuba muri ibi birori yabonye umwanya wo kwishimana n’umuryango we.

Ati “Bigaragaza ko ahazaza hanjye hakomeje kandi ndabyishimiye. Ntabwo mpora mbona umwanya nk’uyu wo kuba turi kumwe, biragoye kubona Mama na Papa basohotse, rero ni ijoro ry’umunezero ahangaha ndi kumwe na bo n’inshuti.”

Nyuma yo kubona aya mafoto y’iki kibumbano, abagore benshi mu bufaransa batangiye kujya bapostinga kuri za status zabo ko bakifuje ko icyo kibumbano cyakabaye ariwe Zidane wakinnye umupira w’amaguru ndetse bagaruka no kuntu gusa neza kurusha nyiri ubwite.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Chelsea na Real Madrid mu nkundura yo kwegukana umukinnyi wa Newcastle United.

Abakinnyi b’ikipe imaze gutsinda imikino yayo yose muri shampiyona y’u Rwanda banze gukora imyitozo kubera ideni bishyuza