Amafoto nkuko abigaragaza ni uko uyu mukobwa amabuno yamutengushye, akagerageza kwiyumanganya gusa ikibuno kikagenda kimanuka gake gake.
Ubundi muri iyi minsi hari abakobwa benshi usanga bambara ibibuno bitari ibya nyabyo, kugirango babashe gukurura abahungu benshi bakunda abakobwa bafite ibibuno binini.
Hari ubwo ibyo wateguye bitagenda nk’uko wabishakaga, ahubwo ugasanga uratengushywe bikomeye, ibi ninako byagenze kuri uyu mukobwa mu bantu.
Abantu baguye mu kantu ubwo uyu mukobwa yari ari kubyina, mu gihe umuhungu bari bari kubyinana yamufataga mu mayunguyungu, undi agerageje kwigira inyuma ho gato, ikibuno yari yambaye gihita gitakara abantu bose bareba.
Amafoto yo abigaragaza neza ubwo uyu mukobwa yabyinaga, amabuno ye yatangiye kugenda asumbana gake gake, ababibonaga bakaba nahise bahamya ko ari ikibuno cy’igikorano yari yambaye cyari cyimutamaje.
Bakoresha Twitter nabo ntibiyumanganyije, bamwakijeho umuriro karahava, banibasira abakobwa bagenzi be bagerageza kwigira abo bataribo kugirango bakundwe.