“Nabuze Mitzig ninyweraga i Kigali” Aisha wo muri Nyaxo yavuze ikintu yabuze i Burundi agahangayika (Videwo)

Inkindi Aisha wamamaye muri filime y’urwenya izwi nka Nyaxo Comedy yavuze ikintu yabuze i Burundi yari asanzwe abona i Kigali mu Rwanda.

Uyu mukobwa amaze iminsi mu gihugu cy’u Burundi aho yari yagiye muri gahunda ze z’ubuzima zisanzwe.

Aisha mu Burundi yaganiriye n’umunyamakuru Christabella amubwira byinshi byerekeye kuri Aisha wamamaye muri filime nyarwanda.

Ubwo baba bari mu kiganiro, Christabella abaza Aisha ikintu yabuze i Burundi. Aisha mu kumusubiza amubwira ko yahabuze Mitzig asanzwe yinywera i Kigali.

Nubwo ariko Aisha yahabuze Mitzig yahabonye indi nzoga yitwa “Mbisha” ngo akaba ari inzoga iryohera nkuko Aisha abiahimangira.