in

Amabanga yihishe muri tangawizi izwiho gufasha abagabo gutera akabariro.

Ubusanzwe tangawizi ifite inkomoko muri Asia y’epfo ikaba izwiho kuba umuti w’ibintu byinshi bitandukanye ku isi hose aho izwiho kuba isoko nziza ya manganese, phosphore, calcium ndetse na magnesium aribyo biyigira intangarugero mu kuba umuti mwiza, ndetse bigafasha amaraso gutembera neza mu mubiri.
Akamaro ka tangawizi ku buzima.

1. Ubuzima bw’amagufa:

ku barwayi bafite ikibazo cyo guhururwa mu magufa (osteoarthritis), gukoresha tangawizi buri gihe bibafasha koroherwa n’uburibwe. Si ibyo gusa kuko kuba harimo gingenols bituma tangawizi iba nziza mu kuvura indwara zo kubyimbirwa. Byaba indwara ya goute, kubyimba mu ngingo, byose tangawizi ni umuti wabyo.

Yinywe mu cyayi cyangwa uyicanire mu mazi yo koga, uyoge ari akazuyazi, uvuye muri sauna ntacyo azaba akurusha.

2.Impiswi:

kuva na kera yagiye ikoreshwa mu kuvura impiswi no kubabara mu nda nyuma yo kurya. Ushobora kuyihekenya ukamira amazi yayo, cyangwa ugakora icyayi cyayo ukanywa.

3. Igogorwa:

izwiho kuringaniza isukari mu maraso. Iyi sukari iyo yabaye nyinshi nyuma yo kurya bituma igifu kidakora neza ngo gisye ibiryo. Kunywa icyayi cya tangawizi nyuma yo kurya rero bizatuma igogorwa rigenda neza.

4. Kurinda kanseri:

ya gingenol twabonye ibamo, ifasha umubiri mu kwirinda kanseri zinyuranye cyane cyane iy’amara n’iya nyababyeyi.

5. Gusukura no gusohora uburozi mu mubiri:

tangawizi itera akenshi kubira ibyuya bikaba ari byiza mu mubiri kuko bifungura utwengehu nuko uburozi bwari mu mubiri bugasohoka. Ibyuya bibamo dermicin , ikaba izwiho guhangana na twa mikorobi twakangiza uruhu. Ku bantu rero babira ibyuya kenshi bibarinda indwara ziterwa na bagiteri na virusi, zifata ku ruhu.

5. Ifasha abagabo gutera akabariro:

Tangawizi izwiho kongera iruba ryo gutera akabariro. Mu kubikora itera amaraso gutembera no kongera umuvuduko bityo igitsina kigafata umurego neza.

6. Ku bagore batwite.

ya sesemi no kuruka bya mugitondo uyu ni umuti wabyo. Yicanire mu mazi ukamuriremo indimu wongeremo ubuki, uraba unongereye vitamin C. Si ku bagore gusa kuko no kuruka uri ku rugendo ( motion sickness ) bivurwa no guhekenya agatangawizi mbere yo kujya mu modoka.

Nubwo irimo isukari ariko ni nkeya ku buryo ahubwo ifasha mu kurwanya diyabete. Kuyinywa mu rugero birwanya kandi indwara zimwe z’umutima.Ku bagore cyangwa abakobwa bagira imihango ibababaza, kunywa icyayi cya tangawizi birabafasha.

7. Ibicurane:

kuba irimo vitamini C bifasha umubiri kongera ubudahangarwa, bityo bikawufasha guhangana n’ibicurane.

Icyitonderwa.

Kunywa nyinshi cyane si byiza kuko bishobora gutera amaraso kuvuduka cyane.Ku barwayi bafite utubuye mu ruhago (gallstones) kimwe n’abarwayi b’impyiko si byiza kuyikoresha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jos
Jos
2 years ago

None c iriya jus ya tangawizi nayo igira akamaro nk,ak,ikijumba cyayo

Aubameyang yasabye ikintu kimwe gusa kugirango yemere kuguma muri Arsenal

Ibyo wamenya ku ndwara iteye ubwoba yandurira mu gukora urukundo mu buryo budakingiye.