in

NdababayeNdababaye

Amabanga aragwira: Umugore yahisemo urupfu aho kuvuga izina ry’uwamuteye inda.

Umugore yahisemo gupfa aho kumena ibanga rw’umugabo wamuteye inda mu gihe umugabo we yari yaragiye mu kandi gace gushakisha imibereho.

Bivugwa ko Masiyiwa Kasirori w’imyaka 39 ukomoka muri Zimbabwe yakubise umugore we Constance Katiyo ishoka inshuro nyinshi mu mutwe azira ko yanze gutangaza izina ry’umugabo wamuteye inda igihe atari ahari.

Ibi byabaye tariki 13 Werurwe 2021 nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru iharare.com. Amakuru avuga ko uyu umugabo yagiye gushakisha ubuzima hanze y’agace batuyemo, agarutse nyuma y’igihe asanga umugore we aratwite, umugabo asaba umugore we kumubwira umugabo wamuteye inda, undi nawe arabyanga nibwo kumwica yifashishije ishoka.Kuri ubu uyu mugabo yahise atabwa muri yombi aho aregwa icyaha cy’ubwicanyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Anita Pendo ahishuye uburyo yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda akahasebera|yasekeje benshi.

Uyu mwana yavutse atagira amatwi ariko arumva|ubuzima bwe buratangaje.