in

Alkiba yishongoye kuri Diamond Platnumz na Harmonize ahamya ko bashora mu biryabarezi

Umuhanzi Alikiba utajya ucana uwaka na Diamond Platnumz na Harmonize yahamije ko atabazi ko kandi bashora ayabo mu biryabarezi.

Alikiba ubwo yari ari muri Kenya muri gahunda z’ibitarmo yagiye kuhakorera, akigera yo yabajijwe n’itangazamakuru ibibazo bitandukanye ku mubano we na Harmonize no kuba yakwigana Diamond agashinga kompanyi y’imikino y’amahirwe, ibizwi nk’ibiryabarezi mu Rwanda.

Ku mubano we na Harmonize yagize ati: “Njyewe ntabwo nziranye na Harmonize, twahuye rimwe mu buzima, ni umuhanzi mwiza muri Tanzania ariko ntabwo tuziranye, sinjya mvugana nawe”.

Naho ku bijyanye no kuba yashinga inzu icuruza imikino y’amahirwe, yagize ati: “Kuba Diamond yarashinze Betting buriya idini rye rirabimwemerera, sinzi idini rye, ariko njyewe idini ryanjye ntabwo ribinyemerera kuba nakora nkawe nshora mu biryabarezi”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Davido yerekanye imodoka y’umuzinga yibitseho ,abantu barikanga.

Ababyeyi basutse amarira ubwo umwana wabo yagongwaga n’imodoka avuye ku ishuri(Video)