Birashoboka cyane ko uyu waba ariwo mukino wanyuma iz’ihene 2 zishobora guhuriramo hakamenyekana igisekurume n’inyagazi ,ni umukino ushobora guhuza Al-Nassr Fc irikubarizwamo Cristiano Ronaldo na PSG ya Lionel Messi.
Muri Nzeri 2021 ,nibwo PSG yagombaga kugirana umukino wa gicuti n’abakinnyi b’ibyamamare mu ikipe ya Al Hilal na Al-Nassr irikubarizwamo Cristiano Ronaldo kuri ubu ,icyakora ibi ntibyakunda bitewe n’ibibazo by’icyorezo cyari kibasiye isi.
Nyuma yaho bahinduye igihe bavuga ko uyu mukino waba muri Mutarama 2022 ,icyakora nabwo ntibyakunda ku mpamvu zitandukanye ,zirimo no kuba yaba uruhande rwa PSG n’uruhande rureberera shampiyona ya Riyadh bataruhuje ku matariki umukino wari bubere.
Ikinyamakuru Sports Manor dukesha iy’inkuru kikaba cyavuze ko bitewe nizo mpamvu zose zagiye zibaho zigasubika iy’imikino ,ukongeraho no kuba kabuhariwe Cristiano Ronaldo usanzwe ahanganye na Lionel Messi mu isi ya ruhago ari kubarizwa muri Al-Nassr kuri ubu ,ntagihindutse uyu mukino waba muri uku kwezi.
Sports Manor ivuga ko nta tangazo ryanyuma riremeza uyu mukino cyangwa ngo hagire andi makuru ajyanye nawo ajya hanze gusa ko bishoboka cyane ko uyu mukino wahita usubukurwa muri uku kwezi ,akaba ari nawo wanyuma Cristiano na Messi bashobora guhuriramo.
#RiyadhSeason bringing you for the first time ever Al Hilal & AlNassr superstars Vs. PSG to face-off for the Riyadh Season Cup in January 2022
Imagine more!
🇸🇦⚽️🔥https://t.co/1wlTdaGlMb@PSG_inside@Alhilal_FC @AlNassrFC pic.twitter.com/FySDX5S1N6— الهيئة العامة للترفيه (@GEA_SA) September 17, 2021