in

Akumiro:Uruhinja barukuyemo abana b’impanga.

Aba bana bakuwe mu ruhinja rwavutse zari insoro zari ziri gukurira mu nda ye kandi bikaba bitari gushoboka ko bakomeza gukuriramo ngo banavukiremo ku ngano ye! Birumvikana yari akiri muto ku buryo atari gutwita ngo abyare mu masaha macye yari amaze ku isi.

Abaganga bo mu bitaro by’ahitwa Ashod byitwa Assuta Medical Care ho muri Israel nibo bakoze iki gikorwa cyo gukuramo izi nsoro zari kuzatanga impanga kandi ziri mu nda y’uruhinja rukiri ruto.

Ikinyamakuru Times cyo muri Israel cyatangaje ko ibi byabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga. Mu kiganga bikaba byitwa fetus-in-fetu.

Umuganga ukuriye agace k’abana muri ibyo bitaro uzwi nka Omer Globus yatangaje ko nabo batunguwe no kubona ibyo byarabayeho, yavuze ko byaturutse ku kuba ubwo umubyeyi yari atwite habayeho kuba yari yarasamye impanga maze igi rimwe rikamira irindi bikaza guturukamo kuba rimwe ryari riri gukurira mu ruhinja.

Uyu mwana w’umukobwa ariko ubwo yari mu isuzumiro hapimwa inda ya nyina, byagaragaye ko afite ikibazo cyo kuba afite inda nini. Mugukomeza gucukumbura byagaragaye ko afitemo impanga, nyuma yo kuvuka rero nibwo hakozwe igikorwa cyo kumubaga.

Amakuru ntiyagiriye hanze ku gihe nyuma y’igihe ariko byaramenyekanye ko uruhinja rwabazwe rugakurwamo izo nsoro ndetse rukaba rumeze neza aho rukomeje kwitabwaho na nyina nk’ibisanzwe ku bandi bana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugeni yasebeje umugabo we washakaga kumusomera mu rusengerero, dore ibyo yamukoreye (Video)

Rutahizamu w’ibihe byose wa Brazil, Pele yajyanywe mu bitaro na none