Umuhanzi w’umunyamerika uzwi nka Akon yatangaje kandi ababaza imitima y’abagore bitewe nibyo yabavuzeho.
Uyu mugabo yunva ko abagabo ari ibiremwa byaturutse mu ijuru kandi bakwiye kuntamirwa no kubahwa kurenza abagore, yakomeje avuga ko kubera siyanse, umugore atagikenewe ngo umwana avuke.
Arongera ati :” abagore baremewe kwihanganira ububabare baterwa n’abagabo kuko muribo baremanwe ubwo bushobozi” yavuze ko kandi ibi bikorwa muri Africa kuko ariho abagore batishyira hejuru, bityo ngo n’abagore bo muri Amerika bakagombye kubigenza utyo.

