Mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 27 Mutarama 2023 , nibwo Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 yatunguye abantu ubwo yinjiraga muri resitora batangira ku mufotora nawe agakurayo telefone ye agatangira kubafotora nkuko babikoraga ,ubona afite akanyamuneza ku maso.
Ibi byabaye ubwo Cristiano yaragiye gusangira n’umuryango we ku isabukuru y’umufasha we Georgina Rodriguez wagize isabukuru ku munsi w’ejo hashize .
Cristiano yari yambaye imyambaro y’iganjemo umweru iruhande rwe hari abamucungira umutekano ,ubwo binjiraga muri iyi resitora abantu bagatangira kumufotora nawe yahise akuramo telefone atangira ku bafotora bya kanya gato ahita ayisubiza mu mufuka arikugana aho yari yateguriwe ibyicaro.
