Akarere ka Ruhango kemeje ko kajyanye abanyeshuri bigaga mu kigo cy’umunyamerika Nsengiyumva Abdul mu bindi bigo byo muri ako Karere birimo na Es Sainte Trinité.
Mu nkuru iheruka, hari abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School mu Ruhango bazindutse batoroka ikigo.
Aba banyeshuri bagiye ubuyobozi bw’ikigo butabizi ndetse ntibamenye n’aho bagiye.
Mu nkuru TV1 yacishije kuri X, ivuga ibyo yaje gusubizwa n’Akarere ka Ruhango kemeza ko abo banyeshuri bajyanwe mu bindi bigo bifite ireme ry’uburezi ryiza.
Akarere kavuga ko abo banyeshuri bo muri Heroes Integrated Technical Secondary School batari bacyiga neza ari nayo mpamvu bahisemo kubajyana mu bindi bigo bishya.
Kuki se byakozwe muri ubu buryo ntibibanze kuganirwaho?