in

Akamaro amata avanze n’ubuki bifitiye umubiri wacu

Amata n’ubuki, buri cyose ukwacyo gifite akamaro kanini ku buzima bwacu. Kubifata bivanze byongerera ibyiza byinshi umubiri wacu kuko bifasha byinshi byiza nko kurinda neza uruhu no kongera imbaraga.

Ubuki bukoreshwa ahanini kubera ubushobozi bufite bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri (antioxidants), kurwanya bagiteri n’imiyege, ndetse no kurinda ububyimbirwe bw’umubiri. Amata yo akungahaye cyane kuri vitamin n’imyunyungugu y’ingenzi; harimo vitamin A, D naza B zitandukanye ndetse na calcium.

Iyo bifatiwe hamwe, byongerera akamaro gakomeye umubiri.

Akamaro k’uruvange rw’amata n’ubuki ku buzima

1.Gufasha igogorwa kugenda neza

Ubuki ni isoko nziza ya prebiotics, ni intungamubiri zifasha ikorwa, ikura ndetse no kwiyongera kwa bagiteri nziza ziba mu gifu n’amara zigafasha mu igogorwa.

Prebiotics zifasha kandi kwiyongera kw’izindi bagiteri; bifidobacteria, ziboneka mu mata, zikaba probiotic. Byose bifatanyiriza hamwe mu gutuma bagiteri nziza zibasha kubaho no kwiyongera, zigafasha igogorwa kugenda neza.

2.Kurinda no gukomeza uruhu

Uruvange rw’amata n’ubuki bifite ubushobozi bwo gusukura uruhu no gukuramo mikorobe. Iyo bifatiwe hamwe, bituma uturemangingo tw’uruhu twiyuburura kandi tukarushaho kugaragaza itoto.

Hamwe mu hantu hongererwa ubwiza bw’uruhu hazwi nka spa, hari aho uzasanga boga amata n’ubuki mu kongerera uruhu ubwiza.

3.Kurinda ibibazo byo kubura ibitotsi

Amata n’ubuki byagiye bikoreshwa kuva cyera nk’umuti urinda gusinzira nabi no kubura ibitotsi. Iyo bifatiwe hamwe bivanze, byongera aka kamaro ku buryo butangaje.

Ubuki buri mu masukari macye meza, afasha mu kuringaniza umusemburo wa insulin, nawo ugafasha imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu bwonko.

Uyu musemburo wa tryptophan uhindurwamo serotonin, ukaba umusemburo utuma umubiri uruhuka neza. Serotonin nayo ihindurwamo umusemburo wa melatonin, ufasha mu gusinzira.

ubuki n'amata bifasha gusinzira neza
Kunywa akarahuri k’amata ashyushye arimo ubuki bifasha gusinzira neza

Mu gihe ufite ibibazo byo kudasinzira neza cg kubura ibitotsi, uru ruvange rw’ubuki n’amata rushobora kugufasha.

4.Kongera imbaraga

Ubuki buzwiho kongera imbaraga, ahanini kubera amasukari y’umwimerere abonekamo.

Ikirahuri cy’amata arimo ubuki mu gitondo, gishobora kugufasha kongera imbaraga. Amata abonekamo proteyine, naho ubuki bukabamo amasukari yongera ingufu n’imikorere y’umubiri.

Uru ruvange rwongerera imbaraga abakuze n’abato.

5.Gukomeza amagufa

Ubuki bufasha mu kwinjiza calcium ihagije mu mubiri, ikaba iboneka cyane mu mata. Iyo amagufa agize calcium ihagije biyafasha gukomera, no kutavunguka, bityo bikakurinda indwara zikunze kwibasira amagufa, cyane cyane uko umuntu agenda asaza; ahanini bitewe n’umubiri uba utagishoboye kwinjiza calcium ihagije.

Urugero rukwiriye rwa calcium rurinda indwara yo kuvunguka kw’amagufa izwi nka osteoporosis ndetse no kubyimbirwa mu ngingo.

6.Kurinda gusaza

Ukwifuriza ibyiza, akwifuriza guhorana amata n’ubuki, icyo biba bivuze; ni ukwifurizanya itoto rihoraho. Uruvange rw’ubuki n’amata rugirira akamaro gakomeye umubiri, kuko birinda gusaza, bityo ugahorana itoto.

Mu mico itandukanye kuva cyera ku isi, wasangaga abantu banywa amata arimo ubuki kugira ngo bahorane itoto.

Amata n’ubuki bifatiwe hamwe bigira ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri, bityo uburozi buzwi nka free radicals, buzwiho kwangiza uturemangingo tw’umubiri, bugasohoka. Birinda uruhu gusaza, gukanyarara ndetse no kuzana iminkanyari.

7.Antibiyotike ikomeye

Ubuki ubusanzwe buzwiho ubushobozi bukomeye bwo kurwanya bagiteri. Ubuki bwongewe mu mata ashyushye bufasha kandi mu kurwanya constipation, gutumba mu nda, kumva imyuka ivuga mu mara n’ibindi bibazo mu mara.

Bifasha kandi mu kurwanya ibibazo byo mu buhumekero nk’inkorora n’ibicurane.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ukuyemo amafaranga, dore ibindi bintu abakobwa bose bakunda ku basore||gerageza ubishake wa musore we..

Amafoto y’abanyarwandakazi b’ibyamamare yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru