in

Akabaye icwende ntikoga, umukinnyi ukomeye wa Manchester United yongeye gufungwa!

Mason Greenwood Umwongereza w’imyaka makumyabiri n’umwe y’amavuko ukinira ikipe ya Manchester United yongeye gufungwa na Police yi Manchester azira guhoza kunyecye uwahoze ari umukunzi we.


Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Greenwood yari yatawe muri yombi na Police yi Manchester ashinjwa gushaka gusambanya ku gahato,guhohotera no kumbwira uwahoze ari umukunzi ko azamwica nyuma Police yo mu mujyi wa Manchester yaje kumuhana ariko adafunze anategekwa kutazongera guhirahira yegera uwo mukobwa.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byi Burayi aravugako yongewe gufungwa azira kongera guhamagara uwahoze ari umukunzi we akamubwira amagambo yiganjemo uburakari amubwirako yamufungishije ko Kandi bitazamugwa amahoro.

Uy’umusore w’imyaka 21 akinira ikipe ya Manchester United aho yafataga akabakaba ibihumbi mirongo irindwi na bitanu bya Mayero(75,000£) ku cyumweru nku mushahara akaba yari yarakiniye umukinnyi umwe ikipe y’igihugu ya Bongereza.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda: Abana barenga 10 baguye mu mpanuka ikomeye y’ubwato

Dore abakinnyi ba comedy binjiza amafaranga menshi ku kwezi bayobowe na Clapton Kibonke