Umugabo yafashwe ari kurandura igiti cy’umwumbati mu murima utari uwe aho yahise yicwa atari yarenga umutaru
Umugabo w’imyaka 45 ukomoka muri Shimba Hills muri Kenya, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye cyane.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 29 Gicurasi 2023 aho Mwero Muzi w’imyaka 45 yakubiswe bikomeye n’abaturage bo mu mudugudu wa Patanani, mu gace ka Shimba Hills mu karere ka Kilifi, birangira ahasize ubuzima.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yakubiswe nyuma yo kurabukwa n’abaturage aho yari ari kurandura igiti cy’umwumbati.
Polisi yo muri ako Karere ivuga ko uyu mugabo yiciwe muri uwo murima.
Umuyobozi w’akarere ka Kilifi, Kassim Koi, yavuze ko bikimara kuba, abaturage bahise bamumenyesha ibyabaye, akongeraho ko bitemewe ko abaturage bihanira.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere bya Kinango.