Inkindi Aisha wamamaye muri filime nyarwanda y’urwenya izwi nka Nyaxo Comedy yakaraze umubyimba afatanyije na Nyambo na we wamamaye muri filime Umuturanyi.
Abo aba bakobwa baba bari kubyina ntabwo baba ari bonyine ahubwo baba bari kumwe na Jojo Breezy usanzwe ari umubyinnyi ukomeye mu Rwanda ndetse na Emmy.
Mu mashusho umwe muri abo babyinaga yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, uba ubona ko bishimiye cyane indirimbo ya Element Eleéeh yise Kashe baba bari kubyina.
Ikindi Aisha ni umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda, mu kuzamuka kwe yabifashijwemo na Kaganga Comedy nyuma aza guhura na Nyaxo mu gihe Nyambo we ari umukinnyi wa filime ukomeye ndetse akaba ari n’umunyamakuru.