in

“Ahubwo n’uko batabizi nge ndatwita nkanibaruka” Umuhanzi Junior Rumaga yaciye amazinwe ku byo kubyarana na Bahali Ruth bamaze iminsi barikoroza

Umusizi Junior Rumaga nyuma y’iminsi we na Bahali Ruth barikubazwa niba barabyaranye basohoye igisigo bise “Rudahinyuka” .

Uyu musizi yagereranyije iki gisigo no kwibaruka ubuheta bwe kuri album ye ya kabiri yatangiye gutegura izaba igizwe n’ibisigo umunani.

Rumaga yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko ariya mafoto yacicikanye agaragaza Bahali Ruth ameze nk’ukuriwe, yatumye benshi batekereza ko yibarutse umwana, ariko ko mu bijyanye n’inganzo abigereranya no kubyarana iki gisigo na Bahali Ruth.

Yavuze ati “Abantu numvise bavuga ngo nibarutse, ariko ntabwo ari benshi bambajije ngo nibarutse iki! Ni kenshi nagiye mbibabwira ko ibisigo byanjye mbifata nk’abana, kuko nabyo ndabigendera nkabisama nkabitwita mu gihe runaka nkabibyara.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni yo Biryogo yo mu Bufaransa: Château Rouge, agace k’i Paris kabamo Abanyafurika gusa, aho bakoreramo ibikorwa byose bitemewe na Leta y’u Bufaransa

“Yego rwose ateye neza” Harmonize wikundira amabuno y’abakobwa yatangaje umubano afitanye na Hamisa Mobetto