in

Aho yaciye ntihaca urwango koko:Diamond Platnumz yongeye kugaragara yasuye Zari Hassan wahoze ari umugore we.

Umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaye yagiye gusura Zari Hassan wahoze ari umugore we kuri ubu wibera muri Afurika y’Epfo,aho yamuhaye ikaze mu rugo iwe ndetse akishimirwa n’abana be babyaranye.

Diamond yahurukaga kubona aba bana mu Gushyingo 2020 be ubwo Zari yari yabamushyiriye baje kumusura muri Tanzania.

Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram Stories, umuhanzi Diamond Platnumz amugaragaza ubwo yari ageze mu rugo kwa Zari bamuha ikaze aho yasanganiwe n’abana be ubona ko bamwishimiye.

Igihe kinini aya mashusho amugaragaza yicaranye n’abana be baganira, ni mu gihe kandi yanafashe umwanya akaganira na nyina wabo ari we Zari.

Diamond Platnumz aganira n’abana be na Zari

Uru rugendo rwa Diamond rukaba rwateye urujijo benshi aho bamwe banaketse ko aba bombi bashobora gusubirana, ni nyuma y’uko urugendo rwa Zari muri Tanzania byavuzwe ko rutarangiye neza kuko yatekerezaga ko bashobora kwiyunga ariko bikaba bitarakunze ndetse anahava mbere y’iminsi yateganyije.

Magingo aya Zari amaze iminsi avugwa mu rukundo n’undi mugabo akunze kwita Dark Stallion.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa ibintu byoroshye cyane wakora ukarwanya impumuro mbi mu kwaha.

Birababaje:Umwana w’imyaka 11 yemeye kwiyahura ku isabukuru y’amavuko ya mama we kubera ijambo ribi yamubwiye.