Umusore witwa Jay Bugatti ukomoka muri Nigeria akaba azwiho kwerekana imideli yemeye kwishyura akayabo k’amadorali kugira ngo bamuhindurire igitsina abe umukobwa.
Guhera mu mwaka wa 2012 Jay Bugatti yakunze kurangwaho kwitwara nk’abakobwa kandi ari umusore, yakunze kugaragara yambaye imyenda y’abakobwa ndetse akanisiga ibirungo (makeup) by’abakobwa. Jay Bugatti akaba yarafatwaga nk’umutinganyi nubwo yabihakanaga.
Uyu musore Jay yakomeje kujya avuga mu itangazamakuru ko atari umutinganyi ahubwo ko ari umukobwa nubwo yavutse ari umuhungu, yasobanuye ko mu mutwe we no mu mutima we ari umukobwa nubwo inyuma ku mubiri ari umuhungu.
Mu mwaka wa 2014 Jay Bugatti yavuze ko yifuza kubagwa bakamukata igitsinagabo bakamuha igitsinagore. Yakomeje kuvuga ko ari gushakisha amafaranga ahagije azamujyana muri Amerika bakamubaga.
Kuri ubu Jay Bugatti abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yamaze guhabwa igitsinagore yifuzaga ndetse ko agiye guhindura amazina akitwa izina ry’abakobwa.Akaba yatangaje ko kugirango ahindurwe umukobwa byamutwaye asaga miliyoni 10 z’amadolari y’amanyamerika.