Nyuma y’ibibazo by’uburwayi bya Karim Benzema muri Real Madrid byakurikiwe n’amakarita atukura ya Sergio Ramos na Marcelo wahise anarwara kuburyo igihe azagarukira mu kibuga kitaramenyekana, kurubu umutoza Zidane azindutse amenyeshwa n’abaganga ko undi mukinnyi ukomeye agenderaho nawe yagize ikibazo gikomeye cy’ubuzima kandi agomba kwitabwaho ku buryo bukomeye kuburyo nawe igihe azagarukira mu kibuga kitaramenyekana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne aremeza ko umunya Espagne Dani Carvajal ukinira ikipe ya Real Madrid kurubu ari kwitwabwaho bikomeye nyuma yo kugaragaza ikibazo cy’uburwayi bw’umutima. Abaganga baremeza ko uyu musore afite ikibazo cy’umutima kizwi ku izina rya processus viral avec infection péricarde mu ndimi z’amahanga. Bikaba aribyo bituma adashobora kwemererwa gukandagira mu kibuga mu gihe icyo aricyo cyose atarakira neza kuko ibi bikunze guhitana abakinnyi batitaweho kandi bagaragaje ibimenyetso by’ubu burwayi. Ibi bikaba bikomeje gukomerera Zidane nyuma yo gutakaza ba myugariro be batatu kandi afitanye umukino n’ikipe ya Espagnol Barcelona kuri iki cyumweru.