in

NdababayeNdababaye

Agahinda k’umusore w’umunyarwanda ugiye kwicwa n’ikibyimba cyo mu ijosi||abaganga byabateye ubwoba.

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 16 akomerewe n’umuzima nyuma yo gufatwa n’ikibyimba kidasanzwe ndetse cyateye ubwoba abaganga benshi ,iki kibyimba kikaba cyaramufashe mu ijosi.

Umubyeyi wa Emmanuel witwa Speciose avuga ko umwana we yavutse nk’abandi bose ntakibazo afite, ariko mu myaka ibiri ishize nibwo iki kibyimba cyamufashe ari akabyimba gato kigenda gikura buhoro buhoro.Bamujyanye kwa muganga mu bitaro bya CHK barakibaga arataha ndetse atangira kugira ikizere ko yakize.

Ibi byishimo ntibyarambye kuko nyuma y’amezi abiri ,iki kibyimba cyagaratse asubira kwa muganga, bamwohereza mu bitaro bitandukanye aho avuga ko yazengurutse ibitaro byinshi by’i Kigali ariko bikaba ibyubusa. Nyuma nibwo baje kuvumbura ko uyu mwana w’umusore arwaye kanseri yo mu muhogo. Bagerageje kumubaga ariko basanga kanseri yaramurenze bibatera ubwoba ,bababwira ko batamubaga ahubwo hari imiti bazajya bamuha.

Kuri ubu Emmanuel ntabasha kuvuga ngo ijwi risohoke kubera uburyo ijosi rye ryabyimbye.Ubu burwayi bwe bukomeza kugenda bufata indi ntera dore ko ntakindi kintu ashobora gukora ndetse baramwuhahira kuko kunama biramugora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa, nukora ibi bintu ukimenyana n’umusore kazaba kakubayeho.

Wari uziko igishishwa cy’umuneke gishobora gukora ibitangaza ku ruhu rwawe?