in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Agahinda ka Jani umaze imyaka 40 atararyamana n’umugabo numwe kubera isura ye||Ibyo abagabo bamukoreye.

Jani ababazwa cyane n’uko amaze imyaka irenga 40 akiri isugi aho nta numwe uba ushaka kumuvugisha bitewe n’ikibyimba cyaje mu maso kikangiza isura ye.

Uyu munyarwandakazi mu kiganiro yagiriye kuri Youtube yavuze ko yavutse nk’abandi bana ariko ageze mu myaka y’ubukumi yaje kurwara agaheri mu maso.Aka gaheri kakomeje kugenda gakura ndetse kavamo ikibyimba kinini cyamukururiye ubusembwa butuma nta musore wigeze amwifuza.

Avuga ko amaze kugira imyaka 19 aribwo yabonye ko ikibyimba cyo mu isura ye ari ikibazo gikomeye ndetse kizatuma atabona umukunda.Yatangiye kujya ahora yipfutse mu maso ,ndetse abatamuzi bakamwibazaho.Byarakomeje abura umugabo burundu.Gusa ngo haje umusore amubwira ko naramuka amuhaye amafaranga azamubira umugore, Jani yashakishije hasi no hejuru abona ibihumbi 200 ,abiha uwo musore yibwiraga ko agiye kumubera umugabo we,ntibyatinze kuko na we yahise amwanga amaze kumurira amafranga ye.

Jani avuga ko magingo aya nta mugabo arabona ,ndetse ko benshi batangarira iki kibyimba bibaza ibyamubayeho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje cyane kuri wa mubyeyi w’ibiro 300 mwakunze||dore uko bimugendekeye(Video)

Mu myambaro y’abasirimu, Dj Iraa, Gitego na Anita Pendo bazunguje umubiri mu kiganiro (Amafoto)