in ,

Umukinnyi w’ikirangirire muri Arsenal yavuze ibintu bitangaje ahabwa urwamenyo

Ikipe ya Arsenal ku cyumweru gishize yongeye kwigarurira icyizere aho yagarutse ku rutonde rw’agateganyo mu makipe atanu ayambere. Yari imaze gutsinda ikipe ya Huddersfield town ibitego 2-0. Umukinnyi wayo ukomeye umuzamu Petr Cech yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, gusa amagambo yaje gutangaza yatumye benshi mu bayumvishe bamuha inkwenene.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Telegaph cyaganiriye nuyu mugabo aravuga ko yatangaje ko yifuza guhura n’amakipe y’i Manchester akomeje kwigira akaraha kajya he muri Champiyona y’ubwongereza kubera kudatsindwa kwayo. Yagize ati:”We have still to play City and United and we will win for sure, so there will be opportunities to get closer to them, Everybody has been doing their job and the positive results have given us the confidence we need. We are playing better as a team. We’re covering our mistakes with our hard work and the cohesion and defensive attitude is there. This is the way to go forward.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu mugabo yagize ati:” Turakifitanye imikino na United na City kandi tuzi neza ko tuzayitsinda, haracyari amahirwe yo gukomeza kuzisatira, Buri wese ari gukora iyo bwabaga kugirango tubashe kubona insinzi twifuza no kongera kwizamurira icyizere. Turi gukina neza nk’ikipe, tunagerageza gukosora amakosa yose yacu cyane cyane mu kongera imbaraga mu bwugarizi. Turimo turagana heza cyane.”

Akimara kuvuga ngo bizeye gutsina Manchester City na United umunyamakuru yamusekeyemo aramubaza ati ese ibyo Liverpool yabakoreye ubu hari icyizere ko nariya makipe yandi afite ubusatirizi butyaye atazabahemukira, Petr Cech yasetse aramwihorera ntiyasubiza icyo kibazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aka ni akumiro: Undi mukinnyi ukomeye w’ikipe ya Real Madrid yiyongereye mu bafite imvune

Agahinda gakomeye mu ikipe ya Manchester United, Chelsea na City gakomeje kuvugisha benshi