in ,

Afunzwe azira gusambanya umunyeshuri we w’imyaka 12

Polisi yo mu Karere ka Mbarara mu gihugu cya Uganda iratangaza ko yataye muri yombi umusore w’imyaka 21 wari umwarimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Mother Care Parent’s school kiri mu gace ka Nyabikungu aho akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko wari umwe mu bana yigishaka.

Chimoreport dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu musore witwa Wycliffe Otunga yatawe muri yombi ku wa Gatatu .

Ababyeyi b’uyu mwana bavuze ko uyu musore yafashe uyu mwana w’umukobwa ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7 Kanama,2016 ubwo yari amuherekeje avuye kumwigisha.

Aba babyeyi bakomeje bavuga ko nyuma y’uko uyu mwarimu abasigiye uyu mwana yahise atangira kurira bamubajije ababwira ibyamubayeho.

Ngo bahise babimenyesha polisi nayo ihita ita muri yombi uyu musore.

Uyoboye ubugenzacyaha mu Karere ka Mbarara , Taban Chiriga yemeje aya makuru ndetse ashimangira ko uyu musore agiye kugezwa imbere y’ubutabera.


Wycliffe Otunga yatawe muri yombi ku wa Gatatu azira gusambanya umwana yigishaga

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jeux Olympiques:Undi munyarwandakazi yasize inkuru i Rio

Eden Hazard yagaragaje ubwiyemezi budasanzwe nyuma yo gutsinda ikipe ya West Ham