Nk’uko Aleexandra we yabyivugiye mu kiganiro kinyura kuri Televiziyo kitwa “This Morning” ngo igitekerezo cyamuje mu mutwe nyuma yo kureba filme yitwa Indecent Proposal=Proposition Indécente aho umugabo w’umuherwe uba witwa Robert Redford ahereza miliyoni y’amadolari umugore uba ufite ubukene ukina witwa Demi Moore kugira baryamane ijoro rimwe ry’urukundo.
Ikirahure cy’umuvinyo (Vin) kizabimfashamoÂ
Ngo ntabundi buryohe abitegerejemo usibye gukorera amafaranga ndetse ngo nibiba ngombwa azemerera uzemera kumwishyura ko yabanza kumupimisha akimenyera neza ko ari isugi,ibi byarunguye umunyamakuru Philip wamubazaga maze ahita amubwira ati” je suis moi-même père et j’aimerais quand même te demander ceci:Es-tu cinglée? Est-ce vraiment un choix mûrement réfléchi?”, lui lance l’animateur Phillip” tugenekereje Philip ati” Njyewe ubwanjye ndi umubyeyi ,ndashaka kukubaza nti : ntiwasaze? ese urumva ko igitekerezo gikwiye ?
Ntabwo ababyeyi be babizi
Aleexandra ati” ntabwo ababyeyi banjye babizi,ntanubwo bateze bazabimenya..icyo nshaka ni ukubakura mu bukene nkabahereza inzu kandi nkabubahisha narabibasezeranyije kandi bazi ko nzakura amafaranga mu bijyanye no kumurika imideli bityo rero ntabwo bazi ko nahisemo iyi nzira kandi ntanubwo nteze nzabibahishurira”
Kuri we uburyo bw’imibereho nicyo kibanza ibindi bikaza nyuma nubwo bamwe batamwumva abandi bakihutira kumucira urubanza kuri we ngo ntacyo bimubwiye kuko amahitamo ye ariyo  yonyine yifitiye kandi azi neza ko atazayicuza mu gihe kizaza .