in

Abazagura Chelsea bashyiriweho amabwiriza akakaye

Abashaka kugura Chelsea kuri ubu bibumbiye mu matsinda atatu bakaba bategereje kuzumva uwegukanye ikipe.

Ayo matsinda atatu asigaye ahataniye Chelsea yose ayobowe n’abanyamerika. Aba mbere bayobowe na Toddy Boehly, akaba ari umwe mu baherwe b’ikipe ya LA Dodgers ikina Base ball muri Leta zunze ubumwe za America.

Itsinda rya kabiri riyobowe na Stephen Pagliuca, uyu akaba ari umuherwe w’ikipe ya Boston Celtics ikina muri NBA akaba anafite imigabane muri Atalanta yo mu Butariyani, ndetse abandi bakaba bayobowe na Sir Martin Broughton, gusa iri tsinda rikaba ryaratangiwe na Josh Harris na David Blitzer bafite imigabane muri Crystal Palace.

Mu cyumweru gishize iri tsinda rya Martin Broughton ryongeyemo Lewis Hamilton usanzwe azwi muri Formula1 ndetse na Serena Williams uzwi cyane muri Tenis y’abari n’abategarugori.

Iri bwiriza abazegukana Chelsea bazasinya ntiribemerera kuba bagurisha Chelsea mbere y’imyaka 10 iri imbere. Ibi bivuze ko mu gihe ibibazo by’Uburusiya na Ukraine byarangira Roman Abramovich akagaruka bakaba bakemeranya ko yongera kuyigura, ntibakemererwa kuyigurisha hatarashira imyaka icumi.

Si Roman Abramovich gusa kandi kuko n’undi wese uzashaka kuba yayigura bizamusaba gutegereza imyaka icumi ikabanza ikarangira bakaba bakiga kuri uwo mushinga.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pogba yagaragaje ikimenyetso ko agomba kuva Manchester United

Ikipe y’igihugu Amavubi yungutse undi mukinnyi ukina i Burayi